Komisiyo y’amatora muri Afganistan yatangaje ko Asharaf Ghani ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu, nyuma yo gutsinda Addullah Abdullah bari bahanganye.
Mbere y’uko intsinzi ye yemezwa, habanje kubaho ibirego ko amajwi ashobora kuba yaribwe. Nyuma y’amezi atatu ibarura ry’amajwi risubiwemo, abo bagabo babiri baje kumvikana ku cyifuzo cya Washington cyo gusaranganya ubutegetsi.
Kuri iki cyumweru i Kaboul ni ibyishimo bikomeye kubera ko Ashraf Ghni ariwe wasimbuye perezida Hamid Karzai kuko itegekonshinga ritamwemereraga kwiyamamariza manda ya gatatu.
Abdullah Abdallah wemeye gusaranganya ubutegetsi na Ashraf niwe uzaba ari Minisitiri w’intebe wa Afganistan.
N’ubwo abo bagabo bemeranijwe gusangira ubutegetsi, bibaye nyuma y’uko umuryango w’Abibumbye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’inz\ego zinyuranye z’ubuyobozi murI Afghanistan, basabye aba bagabo bombi kuva ku izima bakumvikana, bagasaranganya ubutegetsi.
Ashraf Ganhi asanzwe ari umwarimu, akaba n’inzobere mu by’icungamutungo. Yakoze muri banki y’isi mu ishami rishinzwe iterambere.Yagize uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu bwa Afganistan nyuma y’ivuka ry’umutwe w’Abatalibani.



















TANGA IGITEKEREZO