Leta ya Amerika yakunze gusaba Koreya ya Ruguru kureka gukora izo ntwaro ariko yo ikabyima amatwi ahubwo igakomeza kugerageza ibisasu bya kirimbuzi uko bwije n’uko bukeye.
Ibi bihugu byakomeje guterana amagambo ndetse Amerika inashyira hafi y’iki gihugu, ubwato bw’intambara bufite ubushobozi bwo guhagarika ibisasu ibyo benshi babona nk’ibishobora guteza intambara hagati y’ibi bihugu byombi.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’ikinyamakuru Bloomberg News ku wa Mbere, tariki ya 1 Gicurasi, yavuze ko biramutse bibaye ngombwa ko ahura na Kim Jong ngo baganire ku kibazo cy’ikorwa n’igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi, yabikora nta kuzuyaza.
Ati “Nibiba ngombwa ko mpura nawe [Kim Jong-Un], bizanezeza kubikora.”
Nyuma y’uko Trump atangane ibyo, ibiro bye byahise bisohora itangazo rivuga ko kugira ngo abo bayobozi bahure hari ibyo Koreya ya Ruguru igomba kubanza kubahiriza.
Nyuma y’imyaka ibiri Kim agiye ku butegetsi, yakoze ibikorwa bikomeye benshi batatekerezaga. Yishe nyirarume ndetse binavugwa ko yaba ari we wanatanze amabwiriza yo kwica umuvandimwe we uherutse kwicishwa uburozi.
Abajijwe ku bijyanye n’imyitwarire y’uyu muyobozi, Trump yavuze ko yagiye ku buyobozi akiri muto kandi agomba guhangana n’abantu bamuruta gusa yemeza ko ari umuntu ufite imyitwarire myiza.
Ati “Yari umusore w’imyaka 26 cyangwa 27 igihe se yapfaga, ubu ari gukorana n’abantu bakomeye by’umwihariko abasirikare bakuru n’abandi. Ku myaka ye mike yabombaga gufata ubutegetsi, ndabizi neza abantu benshi bashatse kubumwambura haba nyirarume cyangwa undi wese; yagombaga rero kubikora. Ikigaragara afite imyitwarire myiza.”
Koreya ya Ruguru na Amerika bikomeje kurebana ay’ingwe aho Trump yabajijwe ko kuba icyo gihugu cyo muri Aziya gikomeje kugerageza ibisasu byazatuma hitabazwa ingufu za gisirikare mu kubikoma mu nkokora, asubiza ko atabizi ariko ko azabireba.



















TANGA IGITEKEREZO