Ban Ki-moon uyobora Umuryango w’Abibumbye azasoza imirimo ye tariki ya 31 Ukuboza 2016.
Kubera igihe gito Ban Ki-moon asigaranye, amagambo yatangiye gucicikana hirya no hino ku isi abantu bashyira mu majwi abashobora kumusimbura; cyakora amajwi menshi ahuriza ku kuba Loni ishobora kuyoborwa n’ umugore.
Mu bahabwa amahirwe, harimo abagore bakomeye bazwi ku rwego rw’ isi barimo Helen Clark ukomoka muri Nouvelle Zelande akaba ayobora PNUD, Perezida w’ igihugu cya Lithuania Dalia Grybauskaite, babiri bakomoka muri Bulgaria aribo Irina Bokova uyobora UNESCO na Kristalina Georgieva usanzwe ari Komiseri ushinzwe ingengo y’imari mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’abandi.
Ubundi amategeko ngengamikorere ya Loni ateganya ko Umunyamabanga Mukuru wayo atorwa n’abagize inteko rusange (abahagarariye ibihugu byose) ariko bagendeye ku byifuzo by’ akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi.
Ibihugu by’ ibihangange ku isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya, u Bufaransa n’u Bushinwa, byigeze kujya bishaka uzaba umuyobozi wa Loni mu ibanga bitewe n’inyungu zitandukanye byabaga bikurikiye.
Ban Ki Moon yagiye ku buyobozi bwa Loni muri 2007 asimbuye Koffi Anan wari wasimbuye umunyamisiri Boutros Boutros Ghali.
Kuba abagore basigaye bagaragara mu myanya ikomeye y’ubuyobozi bw’ibihugu n’indi miryango mpuzamahanga, bishibora no guha amahirwe umugore kuba yazatorerwa kuyobora Loni umwaka utaha.
Guhitamo umugore ku buyobozi bwa Loni byatanga ubutumwa bukomeye kandi buhindura benshi muri ibi bihe isi igezemo dore ko abagore bagize icya kabiri cy’abatuye isi.
Ubusanzwe imbaraga z’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, zishingiye ku bushobozi bw’ibitekerezo bitanga bishobora kugenderwaho ku isi.
Abayobozi bakuru muri Loni nta basirikare bagira, nta n’ingengo y’imari keretse ibyo abanyamuryango bemeje kubagenera.
Kuva mu 1945, Loni imaze kuyoborwa n’abagabo bakomoka muri Norvège, Swede, Burma (Myanmar), Australia, Peru, Egypte, Ghana na Korea y’Epfo.
@samkwizera28



















TANGA IGITEKEREZO