Kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, iyi sosiyete yari ifite abakozi bagera kuri miliyoni 1,5 ku isi hose, abazirukanwa bakaba bagera kuri 1% byabo.

Umubare munini w’abo bakozi ni uwa ba nyakabyizi bashyirwa mu kazi mu gihe imirimo yabaye myinshi cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

New York Times yatangaje ko imyanya irebwa n’iri gabanya ry’abakozi ni iyo mu ishami rizwi nka ‘Amazon device’, iry’ubucuruzi butaranguza n’irishinzwe imicungire y’abakozi. Ibijyanye n’uko abakozi bazirukanwa muri buri gihugu ntibirashyirwa ahagaragara.

Iyi gahunda niramuka ishyizwe mu bikorwa nk’uko biteganyijwe bizaba ari ku nshuro ya mbere iyi sosiyete yirukana abakozi benshi. Ubuyobozi bwa Amazon ntiburagira icyo buyivugaho.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Meta ireberera Facebook, yatangaje ko yakuyeho imirimo igera ku bihumbi 11, hafi 13% by’iyo yari ifite.

Sosiyete ebyiri zikorera muri Silicon Valley zirimo Stripe itanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe internet na Lyft, itanga serivisi zo gutwara abantu, na zo zirukanye abakozi benshi.

Twitter iherutse kugurwa n’umuherwe wa mbere ku isi, Elon Musk na yo yirukanye hafi kimwe cya kabiri cy’abakozi bayo bagera ku 7500.