Babiri mu basirikare barindaga Zelensky bahise batabwa muri yombi bashinjwa gushaka kumwica.

Serhiy Rud yatangiye inshingano zo kuyobora abarinda Perezida Zelensky mu 2019.

Ntabwo higeze hatangazwa impamvu nyayo yo kumukura kuri uwo mwanya ukurikije iteka ryasohowe na Perezida.

Abasirikare bafite ipeti rya Colonel bafunzwe kuri uyu wa Kabiri, bakekwaho gukorana n’inzego z’ubutasi z’u Burusiya zigamije guhitana Perezida Zelensky.

Kyrylo Budanov ushinzwe ubutasi muri Ukraine aherutse kuvuga ko kwica Zelensky byari byacuzwe n’u Burusiya nk’impano ya Putin mbere yo kurahirira manda ya gatanu.

Serhiy Rud yirukanywe nyuma y'umugambi waburijwemo wo guhitana Zelensky
Serhiy Rud yirukanywe nyuma y'umugambi waburijwemo wo guhitana Zelensky