Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2019 nibwo Merkel yagaragaye atitira i Berlin ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.
Nkuko byatangajwe n’ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters , Angel Merkel yagaragaye asusumira nk’uwishwe n’imbeho mu gihe hari hari ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 30.
Mu kiganiro Angel Merkel yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Zelensky, yatangaje ko nta kibazo gikomeye afite kuko yanyweye amazi bigahita bishira.
Yagize ati “Nyuma y’ibyabaye, nanyweye ibikombe bitatu by’amazi, birumvikana ko nari nyakeneye. Ubu rero meze neza”.
Angel Merkel uri hafi kuzuza imyaka 65 yabaye Chancelier w’u Budage guhera mu 2005. Manda arimo izarangira mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO