Obama wari mu gikorwa cy’ishyaka ry’aba- démocrate muri Leta ya New Jersey yasabye Abanyamerika kwamagana politiki y’ubwoba n’amacakubiri.

Ni mu gihe Bush we yamaganye agasuzuguro no kubogama bigaragara muri rusange. Bose nta wigeze atunga agatoki Perezida Trump ngo amuvuge mu izina.

Obama yagize ati “Amerika ikwiye koherereza Isi ubutumwa bw’uko yanze politiki z’amacakubiri, yanze politiki z’ubwoba. Ntidukwiye kugendera kuri politiki zishaje twakunze kubona mu binyejana bishize.”

“ Zimwe muri politiki tubona muri iki gihe twari tuzi ko twazisize inyuma. Bagenzi banjye dusa nk’abasubiye inyuma mu myaka 50. Turi mu kinyejana cya 21 ntituri mu cya 19.”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Obama ageze i Richmond muri Virginia naho yagize ati “Dufite abantu bari gushaka kurakaza abandi, guharabika abadatekereza kimwe nabo, kugira ngo barebe niba guteza umujinya byabungura mu by’igihe gito.”

Naho Bush we, ari muri New York ati “Akarengane kahawe intebe. Politiki zacu ziri kuganzwa n’imitekerereze y’impuha z’akagambane n’ibinyoma. Hari ibimenyetso ko gushyigikira demokarasi byagabanutse cyane cyane mu rubyiruko.”

Yunzemo ati “Rimwe na rimwe bisa nk’aho imbaraga zidutanya ziruta iziduhuza. Twabonye abitwaza gukunda igihugu bagashaka gushyira ku ibere abakivukiyemo gusa biyibagije uburyo abimukira bazaniye imbaraga Amerika.”

Trump yakunze kwibasira aba bagabo bamubanjirije mu kuyobora icyo gihugu gikomeye kurusha ibindi ku Isi.

Ubusanzwe abahoze ari ba Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibakunze kwivanga muri politiki kandi ntibikunze kubaho ko babumbura umunwa banenga uwabasimbuye ku buyobozi.

Ariko kuva Trump yajya ku buyobozi ibintu byarahindutse, usanga we, Bush na Obama banegurana mu buryo buzimije.
Mu gihe benshi bari biteze ko Trump aterana nabo amagambo nk’uko akunze kubikora ku bagize icyo bamunenga, kuri ubu siko byagenze, nta na kimwe aravuga ku magambo yabo.

Mbere yo gutorwa mu mwaka ushize, Donald Trump yanengaga Obama na Bush ati “urebye nibo baperezida babi mu mateka ya Amerika”.

Obama na Bush bahurije ku kwamagana politiki y'ubuyobozi bwa Amerika muri iki gihe
Obama na Bush bahurije ku kwamagana politiki y'ubuyobozi bwa Amerika muri iki gihe