Manning wahoze ari umugabo nyuma akaza kwihindura umugore, yahamwe n’ibyaha byo kwiba inyandiko zigera ku bihumbi 750 n’amashusho akabishyikiriza urubuga rwa WikiLeaks rwaje ku bitangaza.

Mu 2010 nibwo Manning wahoze ari umusirikare yahaye WikiLeaks aya mabanga arimo n’agaragaza indege ya Amerika irasa ku basivili n’abanyamakuru muri Iraq.

Mu 2013 yakatiwe gufungwa imyaka 35, akaba yari afungiwe muri gereza ya gisirikare iri Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House rivuga ko ahawe imbabazi ndetse igihano cye kikazarangira ku itariki ya 17 Gicurasi 2017, nyuma y’imyaka irindwi muri gereza.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko benshi barimo Umunyamabanga wa leta ushinzwe igisirikare, Ash Carter batishimiye iki cyemezo cyafashwe na Obama mu minsi ya nyuma y’ubuyobozi bwe.

Bamwe mu bahoze ari intasi za Amerika bo bagaragaje ko icyemezo yafashe kirimo uburyarya ugereranyije n’uburyo atahwemye kugaragaza uruhare WikiLeaks yagize mu kumena amabanga y’ishyaka ry’aba-démocrate, ibyo benshi bafashe nk’imbarutso y’ugutsindwa kwa Hillary Clinton mu matora aherutse.

Icyemezo cyo kugabanyiriza Manning igihano cyakiriwe neza n’Ubuyobozi wa WikiLeaks bwari buherutse kwemera ko uyu mugabo wihinduye umugore naramuka ababariwe n’abo bazemera ko Umuyobozi wabo, Julian Assange ajya kuburanishirizwa muri Amerika.

Obama kandi yahaye imbabazi James Cartwright wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi, wari waremeye icyaha cyo kuba mu 2012 yaratanze amakuru y’ibinyoma, ubwo yakekwagaho kubwira abanyamakuru amabanga ya Amerika ku bijyanye n’ikorwa ry’intwaro z’ubumara muri Iran.

Byari biteganyijwe ko Cartwright w’imyaka 67 azakatirwa n’urukiko rwa Washington ku itariki 31 Mutarama 2017.

Chelsea Manning yari yarahamwe n’icyaha cyo kwiba no gushyikiriza amabanga y’igihugu urubuga rwa WikiLeaks
Chelsea Manning yari yarahamwe n’icyaha cyo kwiba no gushyikiriza amabanga y’igihugu urubuga rwa WikiLeaks

[email protected]