Yabivugiye muri Leta ya Illinois mu bikorwa bigamije gukangurira abaturage amatora ataha y’intuma za rubanda, azaba ku itariki ya 6 Ugushyingo 2018.
Obama w’umu-Démocrate yongeyeho ko yizeye ko hari igihe ibintu bizagenda neza, cyane ko ngo no mubakorana na Trump muri Perezidansi ya Amerika atari ko bemeranya nawe, kabone n’ubwo babikora mu ibanga.
Yagize ati: “By’ukuri si uko demokarasi muri Amerika yakagombye kumera”.
Muri ibyo byose ariko Obama yashimagiye ko abona umucyo uri gutamiriza mu cyo yise icuraburindi riri muri politiki Amerika, ndetse anahamagarira aba-Démocrates kuzahagurukira rimwe bakitabira amatora y’abagize Inteko Ishinga amategeko ategerejwe mu Ugushyingo.
Ati “Mugomba kuzitabira amatora, nimwe mugena uko demokarasi yacu igomba kumera, niba kandi hari utahaga agaciro amatora, ndizera ko imyaka ibiri duciyemo hari indi shusho imusigiye”.
Obama yibukije abari aho ko ikibazo atari umuntu umwe (Trump), ko ahubwo igihangayikishije ari uko abanyamerika bamwe babaye ba ntibindeba, abandi bakaba baratakaje umuco w’ubworoherane no kuba ba magirirane.
Mu bigaragara, Obama akaba yambariye kuzagira uruhare mu matora y’intumwa za rubanda yimirije kuba muri iki gihugu. Kuri uyu wa Gatandatu ari muri Leta ya California, naho ku wa Kane w’icyumweru gitaha akazaba ari muri Ohio.
Aya matora azaba kuwa 6 Ugushyingo 2018, aho Abanyamerika bazitorera ababahagarariye mu Nteko, umutwe w’Abadepite 435, icya gatatu cy’abangana batyo kikazajya muri Sena, na ba Guverineri b’ama-Leta 36 muri 50 zigize Amerika.
Aba-Démocrates rero barikanga ko batakaza imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe aba-Républicains basanzwe bayobora Sena bikanga ko bayitsimburwamo.



















TANGA IGITEKEREZO