00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Obama yashyize yemera ku mugaragaro ko igihugu cye cyagize uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 2 August 2014 saa 12:41
Yasuwe :

“Twakoreye abantu iyicarubozo”: Barack Obama kuri uyu wa Gatanu, mu magambo arasa ku ngingo nta guca ku ruhande, yemeye ku mugaragaro ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarengereye nyuma y’itariki 11 Nzeli 2001.
Mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru cyabereye muri White House i Washington DC, Barack Obama yagarutse ku ishyirwa ahagaragara ryegereje rya raporo ya sena y’Amerika igaragaza birambuye uburyo CIA yifashishaga hagati y’umwaka wa 2002 na 2006 mu guhata ibibazo imfungwa zakekwagaho kugira (…)

“Twakoreye abantu iyicarubozo”: Barack Obama kuri uyu wa Gatanu, mu magambo arasa ku ngingo nta guca ku ruhande, yemeye ku mugaragaro ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarengereye nyuma y’itariki 11 Nzeli 2001.

Mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru cyabereye muri White House i Washington DC, Barack Obama yagarutse ku ishyirwa ahagaragara ryegereje rya raporo ya sena y’Amerika igaragaza birambuye uburyo CIA yifashishaga hagati y’umwaka wa 2002 na 2006 mu guhata ibibazo imfungwa zakekwagaho kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, avuga ko habayeho gukora bimwe mu bitandukanye n’amahame iki gihugu kigenderaho.

“Ubwo twakoreshaga bumwe mu buryo bwo guhata ibibazo imfungwa bukarishye, uburyo njye nsanga ndetse na buri muntu wese uvugisha ukuri yasanga ari iyicarubozo, aha twararengereye”, nk’uko Perezida Obama yabitangaje, nyuma y’imyaka yari ishize akoresheje amagambo yasanga no guca amarenga ku byo yeruyeho ku munsi w’ejo.

Nyuma y’ibitero Al-Qaida yagabye ku miturirwa ya World Trade Center i New York tariki 11 Nzeli 2001, CIA yataye muri yombi ndetse inakorera iyicarubozo ku buryo bw’indengakamere imfungwa zagiye zitabwa muri yombi zikekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Bimwe muri ibi bikorwa birimo kubuza imfungwa gusinzira, kwambika ubusa buri buri infungwa ikirirwa ityo bukira bugacya, kubadubika mu mazi ku ngufu babaheza umwuka, n’ibindi byinshi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Barack Obama wemeye ko igihugu cye cyagize uruhare mu bikorwa by'iyicarubozo

Usibye iyicwarubozi kandi, hari imfungwa zamaze imyaka irenga 5 mu buroko zikekwaho iterabwoba, nyuma bikagaragara neza ko bafunze abantu bibeshyeho, ubundi bakarinda bafungurwa nta rubanza na mba rubaye, baraharenganiye.

Akigera ku butegetsi, kimwe mu byo Perezida Obama yihutiye guhagarika ni ikoreshwa ry’ubu buryo bw’iyicarubozo, gusa icyo gihe asaba buri wese kudaha isomo iryo ari ryose igihugu cye ku birebana n’iki kibazo.

Kwemera kwa Barack Obama ko igihugu cye cyagize uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo hari benshi bikomeje kugusha mu kantu ugendeye ku bikomeje kuvugwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, kuko ubusanzwe iki gihugu kiri mu byigize abarimu ba demokarasi no kurwanya iyicarubozi ku isi hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages