OMS yari iherutse kohereza itsinda ry’impuguke mu Bushinwa, aho ryanzuye ko ‘bigoye cyane’ kuba virus yateye iki cyorezo yaba yaraturutse muri Laboratoire iri mu Mujyi wa Wuhan.
Icyo gihe iri tsinda ryanzuye ko hari amahirwe menshi ko iyi virus yaturutse ku nyamaswa ijya mu bantu, ari na bwo buryo ibyorezo bikunze kuvukamo.
Ibi ariko byaje kwamaganwa n’abantu batandukanye barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, washyizeho itsinda rigomba kugenzura niba icyorezo cya Covid-19 kitaraturutse muri laboratoire iri mu Bushinwa.
OMS yasabye ko n’abandi bahanga mu byerekeye ikwirakwira ry’ibyorezo bashobora kuyigezaho ubushakashatsi bwabo ku ntandaro y’icyorezo cya Covid-19, mu rwego rwo gukomeza gushaka inkomoko yacyo.
U Bushinwa bwari buherutse kwanga icyifuzo cya OMS kongera koherezayo abashakashatsi bagamije kwiga ku nkomoko ya Covid-19, buvuga icyo gikorwa kitagamije gukora ubushakashatsi, ahubwo kigamije inyungu za politiki.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!