00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS mu mugambi wo gufasha abarenga miliyoni 750 kureka itabi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 5 July 2024 saa 11:43
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), riri kwiga uburyo bushya bwafasha abantu barenga miliyoni 750 bifuza kureka itabi, ariko bikabagora.

Muri rusange, abantu 60% by’abanywa itabi bagerageza kurireka, ariko ibi birabagora bitewe n’uko ibinyabutabire bikoreshwa mu itabi biba bishobora kubata abantu mu buryo bworoshye, bigatuma kurivaho bigorana.

OMS igaragaza ko bumwe mu buryo bushobora gufasha aba bantu ari uko ibihugu byashyiraho abakozi bashinzwe kubashishikariza kureka itabi, ndetse bakabikora mu buryo buhoraho.

Hari ukuba kandi unywa itabi ashaka kurireka yajya agirana ikiganiro n’umujyanama w’ubuzima baba bari kumwe cyangwa bakavugana kuri telefoni, nabyo bigakorwa mu buryo buhoraho.

Hari no gukoresha ikoranabuhanga haba kwandikira abo bantu ubutumwa bugufi bubibutsa kureka itabi, gushyiraho ‘applications’ za telefoni zifashishwa muri icyo gikorwa, kwifashisha porogaramu za internet n’ubundi buryo bushoboka.

Ni mu gihe OMS inagaragaza ko hakwiye kwifashishwa imiti itandukanye nk’ibinini bya ‘Varenicline’, ibya ‘Bupropion’ na ‘Cytisine’ mu gufasha abo bantu kureka itabi.

Igaragaza kandi ko ubuvuzi bwa ‘Nicotine Replacement Therapy (NRT)’ bukorwa mu buryo butandukanye nko kujya wisiga umuti ukura Ikinyabutabire cya Necotine mu mubiri wawe bikagufasha kurekera kurarikira itabi, hakanifashishwa n’ubwoko bwa ‘shikareti’ yabugenewe wahekenya nabwo bikagabanya icyo kinyabutabire mu mubiri wawe.

Mu 2023 nibwo OMS yatangiye umushinga wo kureba niba ubwo buryo bwavura umuntu ingaruka yatewe no kunywa itabi, zirimo izo kuba yaranabaswe na ryo. Harimo kandi no kureba niba ubwo buvuzi bwizewe ku buryo bwanakwemezwa ku rwego mpuzamahanga.

Ifoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yabonetse hifashishijwe AI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages