00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yahamagaje inama y’igitaraganya yiga kuri Virusi ya Zika

Yanditswe na

Ezechiel Mbananabo

Kuya 29 January 2016 saa 02:59
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryahamagaje inama y’igitaraganya yiga kuri virusi ya Zika, iterwa n’umubu wo mu bwoko bwa Aedes, nyuma yo kubona ko ikomeje gukwirakwira mu bihugu byo ku mugabane wa Amerika mu buryo bwihuse, kandi hakaba hari n’impungenge ko ishobora no kugera mu bice by’Isi.

Iyo nama iteganyijwe taliki ya 1 Gashyantare 2016 izafatirwamo umwanzuro ku kumenya niba iyo virusi ari ikibazo gikomeye kandi cyo kwitabwaho mu buryo bwihuse.

Abantu babarirwa hagati ya miliyoni eshatu n’enye, ngo bashobora kuyandura muri uyu mwaka ku mugabane wa Amerika honyine nk’uko OMS yabitangaje. Mu gihe muri Brazil honyine habarurwa abagera kuri miliyoni imwe n’igice bamaze kuyandura, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byabitangaje.

Nyuma yo kugaragara mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, yatangiye gukwirakwira no mu bihugu by’i Burayi birimo u Bwongereza, u Butaliyani, u Buholandi, Portugal, Danemark n’u Busuwisi.

Virusi ya Zika isakazwa n’imibu yo mu bwoko bwa Aedes aegypti, ifite inkomoko mu ishyamba rya Zika muri Uganda, ikaba yarabonetse bwa mbere mu maraso y’inkende yabaga muri iryo shyamba mu 1947.

Yabonetse bwa mbere mu maraso y’umuntu muri Nigeria mu 1958. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryavuze ko Virusi ya Zika abantu batayihererekanya, ahubwo umuntu ayandura nyuma yo kurumwa n’uriya mubu.

Itera ibibazo mu bwonko ndetse ikanatuma umwana uvutse ku mubyeyi uyirwaye ashobora kuvukana umutwe muto, urimo ubwonko budakora neza “Microcephaly”.

Kugeza ubu Zika ntigira umuti cyangwa urukingo; Ikigo Mpuzamahanga cya Amerika Gishinzwe Kugenzura no Gukumira Ibyorezo (Center for Disease Control and Prevention) cyavuze ko kuyirinda ari ugutera imiti yica imibu no gukuraho ibintu byose bishobora gutuma yororoka, kwitwikiriza inzitiramibu ku buriri n’iyo haba ku manywa kuko aribwo ikunda kurumana, kwambara imyenda ifite amaboko maremare no kuguma ahantu hari ibyuma bitanga amahumbezi (air conditioners).

Ubushakashatsi bwagaraje ko iyo Virusi ishobora gukwira ku mugabane wa Amerika ukuyemo ibihugu bya Canada na Chili.

Tariki ya Mbere Gashyantare hateganyijwe inama yiga kuri Virus ya Zika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages