Soumya Swaminathan uri mu buyobozi bwa OMS yavuze ko Isi yiteguye neza guhangana na Covid-19 kurusha uko byari bimeze umwaka ushize ubwo iki cyorezo cyatangazwaga bwa mbere, asobanura ko ibikorwa birimo gukingira ari byo bikwiye gushyirwamo imbaraga.
Atangaje ibi mu gihe byitezwe ko Omicron ishobora kuba ubwoko bwiganje mu barwayi ba Covid-19, aho ishobora gusimbura Delta yihariye hejuru ya 90% by’abarwayi b’iki cyorezo.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na byo bikomeje kumanuka umusubirizo, bitewe n’impungenge z’abashoramari ku bijyanye n’ubukana bwa Omicron ndetse n’ingaruka zayo.
OMS ivuga ko nta mpamvu yo kugira izi mpungenge, na cyane ko ubumenyi kuri iyi ndwara bumaze kwiyongera ku Isi. Kugera ubu, Omicron imaze kugaragara mu bihugu 40 ku Isi ariko byitezwe ko ibi bihugu bizarushaho kwiyongera.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!