Imibare igaragaza ko muri iki gihe ubwandu bwa Covid-19 bwiyongereyeho ku kigero cya 38%, icyakora umubare w’abapfuye wo ukaba waragabanutse.
Koreya y’Amajyepfo ni yo ifite umubare munini w’abantu bamaze kwandura aho ari 1.296.710 barimo 596 bapfuye. Mu Butalitani handuye abantu 27.000 mu gihe mu Bwongereza handuye 26.000.
OMS ivuga ko ubu bwandu bushya bwa Covid-19 buri gukwirakwizwa n’ubwoko bushya bw’iki cyorezo buzwi nka Eris. Ubundi bwoko buzwi nka Arturo nabwo buri kwiyongera cyane.
Kuva Covid-19 yatangira, abantu miliyoni 770 ku Isi bamaze kuyandura mu gihe abapfuye ari miliyoni 6.9.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!