Mu rwego rwo kwirinda ko abana b’abangavu batwara inda zitateguwe, Umuryango mpuzamahanga witwa ku buzima OMS, wifuza ko abana biga mu mashuri abanza bakwigishwa isomo rijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
OMS yifuza ko abana bo mu mashuri guhera ku myaka 12 bakwigishwa isomo rijyanye n’imibonano mpuzabitsina, kandi bagatangira gukoresha imiti ibuza gusama.
Urubuga Topsante dukesha iyi nkuru ruvuga ko ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’imiti ibuza gusama, bizajya bikorwa ku ishuri, bikorwe no mu rugo, nk’uko OMS ikomeza ibitangaza.
«Benshi mu babyeyi ntibabikorera mu rugo, cyane cyane muri Afurika» nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ubuzima muri OMS mu kiganiro n’abanyamakuru.
OMS ishimangira gahunda zigisha ubuzima bw’imyororokere mu burezi cyane cyane izemejwe n’ubushakashatsi ko zigenewe urubyiruko. Muri izi gahunda hagarukwa no ku kwigisha abana gukoresha udukingirizo.
Bivugwa ko ku Isi habarurwa abagore bagera kuri miliyoni 222 bakoresha udukingirizo ntitubagirire akamaro bitewe wenda n’uburyo badukoresha.



















TANGA IGITEKEREZO