Aya masezerano avuga ko OpenAI izakora ndetse ikageregeza porogaramu zifasha mu kurwanya ibibazo bikomeye by’umutekano w’igihugu haba mu bikorwa bya gisirikare no mu bindi bikorwa bisanzwe bya Leta.
Biteganyijwe ko aya masezerano azarangira muri Nyakanga 2026, ibikorwa byose bikazabera mu Mujyi i Washington D.C.
OpenAI yavuze ko aya masezeraho azafasha Amerika gukomeza guhangana n’u Bushinwa mu by’ikoranabuhanga, dore ko ibi bihugu byombi bidahwema kugaragaza ko bifite inyota yo kuyobora muri uru rwego.
Nubwo aya ari yo masezerano ya mbere OpenAI itangaje ku mugaragaro igiranye na Pentagon, si bwo bwa mbere bikoranye.
Mu Ukuboza kwa 2024, OpenAI yifatanyije n’uruganda rwa Anduril Industries rukora ibikoresho bya gisirikare, mu gukora porogaramu zifasha mu kurwanya utudege duto tudakenera abapilote (drones) dushobora gutera Amerika.
Icyo gihe, iyo sosiyete yavuze ko izo porogaramu zizafasha mu gukusanya amakuru yihuse ndetse bikorohereza abasirikare akazi.
Muri Mutarama uyu mwaka, Umuyobozi wa OpenAI, Sam Altman, yifatanyije na Perezida Donald Trump n’abandi bayobozi ba sosiyete zo muri Silicon Valley mu gutangiza umushinga ufite agaciro ka miliyari 500 z’Amadorali ya Amerika, ugamije kubaka ibikorwaremezo bya mudasobwa za rutura zizakoreshwa mu guteza imbere AI muri Amerika.
Muri uko kwezi kandi OpenAI yakoze ChatGPT idasanzwe ikoreshwa na Leta ya Amerika, ifite uburyo bwihariye bwo gukingira no gucunga umutekano w’amakuru y’ibikorwa bya Leta, ikoresheje seriveri za Microsoft Azure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!