Mu 2015 nibwo Oprah yinjiye muri iki kigo aguze 10% ry’imigabane yacyo. Kuri ubu yatangaje ko atazitabira amatora y’inama y’ubutegetsi ateganyijwe muri Gicurasi 2024.

Uyu mugore yavuze ko azakomeza gufatanya n’ikigo mu bukangurambaga bwo kuganya umubyibuho ukabije.

Mu kiganiro cya Oprah yatangaje ko imigabane afite muri iki kigo azayitanga mu nzu ndangamurage y’amateka n’imibereho by’Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika (National Museum of African American History and Culture).

Uyu mugore kuva yagura imigabane muri iki kigo nawe yagiye akurikiza gahunda zacyo zo kugabanya ibiro, yanagiye asangiza abandi uburyo yahanganye no kubiganya.

Uyu mwanuzuro wa Oprah uje nyuma y’uko iki kigo cyari cyatangaje ko kiri guhura n’ibihombo kuko mu mezi atatu ya nyuma ya 2023, cyahombye miliyoni 88.1$.

Oprah Winfrey agiye gutanga imigabane yari afite mu kigo cy’ubucuruzi gifasha abantu kugabanya ibiro
Oprah Winfrey agiye gutanga imigabane yari afite mu kigo cy’ubucuruzi gifasha abantu kugabanya ibiro