Izi ntambara zirwanwa haharanirwa ko idini ya Islam ikomeza igasugira hose. Uyu murage we uri mu nyandiko zashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri n’ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Izi mpapuro zatoraguwe mu gitero cyagabwe na Amerika mu gace ka Abbotabad muri Pakistan aho Osama Bin Laden yabaga.
BBC yatangaje ko Osama yasabye umuryango we kubahiriza ubwo bwitange bwe bwo gushora izo miliyoni mu ntambara ya jihad, ngo kuko Allah (Imana) yari yabimutegetse.
Mu yindi baruwa, Osama yasabye se umubyara kuzita ku bana be, ndetse n’umugore we.
Ubwo butumwa bugaragaza ko mu mitekerereze ye yumvaga ko asatira urupfu.
Iyo baruwa ya Osama ikomeza igira iti “Nimpfa, uzansengere cyane, kandi uzakomeze ukore ibikorwa by’urukundo binyuze mu izina ryanjye ubwo nzaba nkeneye kugera mu nzu y’iteka ryose.”
N’ubwo muri iyo baruwa Osama agaragaza ko ayo mafaranga ye ari muri Sudani, ntibizwi niba ari mu bikorwa cyangwa muri banki.
Mu myaka ya 1990, Osama yabaye muri Sudani mu gihe cy’imyaka itanu. Yishwe muri Gicurasi 2011 n’umutwe wihariye w’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari iwe mu rugo mu gace ka Abbotabad gaherereye muri Pakistan.
Guhera icyo gihe, umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda yashinze uyoborwa n’Umunya-Misiri wari umwungirije, Ayman al-Zawahiri.


Ibitekerezo 0