Byari bimenyerewe ko bamwe mu bagore bo muri Pakistan bamenwaho aside n’abantu bo mu miryango yabo babaziza kuba barasebeje izina ry’imiryango yabo kubera imyitwarire mibi. Icyakora muri iyi minsi abagore bo muri iki gihugu bibasiwe no kumenwaho aside zangiza amasura yabo mu gihe bigendera mu mihanda.
Imiryango yigenga ikorera muri icyo gihugu ivuga ko kuri ubu bisa nk’ibyabaye icyorezo kuko abagore barenga ijana buri mwaka bamenwaho aside. Uburemere bw’iki kibazo bwatumye mu mwaka wa 2011 Guverinoma ya Pakistan yongera igihano gihabwa abantu bakoze icyo cyaha aho ubu cyashyizwe ku myaka cumi n’ine y’igifungo hakiyongeraho n’andi mande.
Aside ni imiti yifashishwa mu nganda mu gukora ibintu bitandukanye; gusa irakaze cyane ku buryo ikintu imenweho gihita gishya cyangwa kigashonga.
Abenshi muri aba bagore ngo baba bazi ababamenaho aside kuko iyo bamenyekanye usanga ari abantu baturuka mu miryango yabo. Mu kuzibamenaho rero usanga bitwaza ko ngo abo bagore bateye icyasha izina ry’imiryango yabo biturutse ku kwitwara nabi cyangwa uburara.
Muri iyi minsi ahitwa Baloutchistan mu majyepfo yerekeya uburengerasuba bwa Pakistan iki kibazo ngo gisa nk’icyabaye akarande kuko kuwa kabiri w’icyumweru cyashize ubwo umukobwa w’inkumi yari avuye ku isoko yasagariwe n’umuntu wari kuri moto amumennyeho aside mu gihe ku munsi uwubanziriza hari na none abagore 4 bari basutsweho aside nabo mu gihe bigenderaga mu muhanda bava guhaha ku buryo icya kabiri cy’amasura yabo cyahiye.
Umubyeyi w’abakobwa babiri muri abo batwitswe na aside, Naz Bibi, yatangarije AFP ko impamvu abo bakobwa batahiye cyane ariko bari bambaye imyambaro ibapfuka mu maso ku bw’amahirwe ntibakomereka cyane. Uyu mugore kandi n’akababaro kenshi avuga ko nta mugabo wari ukwiye gukorera umugore ibyo bintu by’indengakamere. Naho musaza w’abo bakobwa akababazwa n’uko abakoze ayo mahano bidegembya kuko batamenyekanye.
Agace ka Baloutchistan kari ahantu hitaruye ku mupaka wa Afghanistan na Iran. Ni intara ya Pakisatan ikunze kwibasirwa n’imvururu z’Abayisilamu n’iziba hagati ya leta n’inyeshyamba ariko hakaba hatari hakunze kurangwa ubugizi bwa nabi nk’ubukunze kwibasira Intara ya Penjab iherereye rwagati muri Pakistan.



















TANGA IGITEKEREZO