00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pakistan: Abantu basaga 20 bishwe n’urubura

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 January 2022 saa 07:48
Yasuwe :

Nibura abantu 21 bishwe n’urubura rudasanzwe rwatumye imodoka zabo zigoterwa muri rwo zikabura inzira mu bice by’amajyaruguru ya Pakistan.

Inzego za gisirikare ni zo zatabaye zigerageza gukura urwo rubura mu mihanda kugira ngo ibashe kongera kuba nyabagendwa bityo n’abari bagihumeka babashe kubona aho banyura by’umwihariko mu Mujyi witwa Murree.

Imodoka zikabakaba 1000 zari zabuze inzira kubera umuyaga uvanze n’urubura rwari rwuzuye mu mihanda nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu.

Murree ni umujyi w’ubukerarugendo uherereye mu misozi miremire y’Umurwa Mukuru Islamabad. Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko ku wa Gatanu ba mukerarugendo benshi bari mu babuze aho banyura kubera urwo rubura.

Imodoka zirenga ibihumbi 100 zari zinjiye muri Murree mu minsi ishize ari na byo byateye umubyigano ukabije mu mihanda ijya n’ivayo.

Polisi yatangaje ko abantu batandatu ari bo bapfiriye mu modoka bazize ubukonje mu gihe bitarasobanuka icyo abandi bazize. Kubura umwuka mwiza nyuma yo guhumeka imyotsi ni imwe mu mpamvu ikekwa ko ari yo yabahitanye.

Abaturage babujijwe kujya muri aka gace mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Uretse ba mukerarugendo n’abaturage ubwabo bahuye n’ibibazo bitaboroheye birimo kubura amazi na gas yo gutekesha.

Umuyaga uvanze n'urubura watumye imodoka zigoterwa hagati kugeza ubwo abantu bapfa bazize ubukonje
Urubura rwafunze imihanda ku buryo imodoka zitashoboraga kugenda
Imodoka ziva n'izijya mu Mujyi wa Murree zateye umubyigano mu mihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .