Inzego za gisirikare ni zo zatabaye zigerageza gukura urwo rubura mu mihanda kugira ngo ibashe kongera kuba nyabagendwa bityo n’abari bagihumeka babashe kubona aho banyura by’umwihariko mu Mujyi witwa Murree.
Imodoka zikabakaba 1000 zari zabuze inzira kubera umuyaga uvanze n’urubura rwari rwuzuye mu mihanda nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu.
Murree ni umujyi w’ubukerarugendo uherereye mu misozi miremire y’Umurwa Mukuru Islamabad. Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko ku wa Gatanu ba mukerarugendo benshi bari mu babuze aho banyura kubera urwo rubura.
Imodoka zirenga ibihumbi 100 zari zinjiye muri Murree mu minsi ishize ari na byo byateye umubyigano ukabije mu mihanda ijya n’ivayo.
Polisi yatangaje ko abantu batandatu ari bo bapfiriye mu modoka bazize ubukonje mu gihe bitarasobanuka icyo abandi bazize. Kubura umwuka mwiza nyuma yo guhumeka imyotsi ni imwe mu mpamvu ikekwa ko ari yo yabahitanye.
Abaturage babujijwe kujya muri aka gace mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Uretse ba mukerarugendo n’abaturage ubwabo bahuye n’ibibazo bitaboroheye birimo kubura amazi na gas yo gutekesha.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!