00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pakistan: Abarenga 19 baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 January 2026 saa 03:31
Yasuwe :

Inzego z’ubuyobozi muri Pakistan zatangaje ko mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yabereye mu mujyi wa Karachi yahitanye abarenga 19 mu gihe abandi barenga 65 bagishakishwa.

Ibi byatangajwe ku wa 19 Mutarama 2026, ubwo ibikorwa by’ubutabazi byari bikomeje ku nyubako izwi nka ‘Gul Plaza’.

Gul Plaza ni imwe mu nyubako z’ubucuruzi nini ziri mu mujyi wa Karachi, kuko nibura yari icumbikiye amaduka arenga 1200.

Iyi nyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro ku wa 17 Mutarama 2026, impamvu zateye iyi nkongi y’umuriro zikaba zitaramenyekana.

Inzego z’ubuyobozi zigaragaza ko kugeza ubu 15 aribo bamaze kumenyekana bahitanywe na yo, abandi 80 bagakomereka, mu gihe abandi barenga 65 bagishakishwa, nk’uko Murad Ali Shah, uyoboye intara ya Sindh yabivuze.

Ati “Turi kugerageza ibishoboka byose kugira ngo tubone abantu baburiwe irengero, ni cyo kituraje ishinga ubu.”

Qasir Khan uri mu babuze umuryango we urimo umugore we, nyina n’umukazana we yavuze ko uburyo yabonyemo iyi nkongi nibanaboneka batazabasha kubamenya.

Ati “ Imibiri yabo izaza ari ibice, ntawe uzabasha kubareba ngo abamenye.”

Ku rundi ruhande ariko abaturage bashinja inzego z’ubutabazi kudatabarira igihe no kugenza gake ibikorwa by’ubutabazi bavuga ko iyo bihuta baba batabaye benshi.

Abaguye muri iyi nkongi bamaze kugera kuri 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages