Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba iki gitero cyakozwe n’umwiyahuzi.
Yavuze ko hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko bamwe mu bakomeretse batameze neza.
Nta mutwe w’iterabwoba wahise wigamba iki gitero, ariko bikekwa ko byaba byakozwe n’imitwe nka Pakistani Taliban cyangwa Islamic State.
Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari na Minisitiri w’Intebe Shehbaz Sharif batangaje ko bifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo basaba ko abakomeretse bahabwa ubufasha bwose bushoboka.
Perezida Zardari yagize ati “Guhitana abaturage b’inzirakarengane ni icyaha cyibasira inyoko muntu.”
Minisitiri Sharif we yasabye iperereza ryimbitse kugira ngo abakoze iki gitero bamenyekane kandi bahanwe.
Ibi bibaye mu gihe Pakistan imaze iminsi ihanganye n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane u wa Balochistan Liberation Army (BLA) na Pakistani Taliban (TTP). Mu cyumweru gishize BLA yagabye ibitero mu ntara ya Balochistan, bihitana abantu basaga 50, mu gihe ingabo za Pakistan zavuze ko zishe abarwanyi bo muri uyu mutwe barenga 200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!