Iki gitero cyabaye ubwo Kaminuza yari yakiriye igikorwa kijyanye n’ibisigo, umuhango wari witabiriwe n’abashyitsi basaga 600.
Umuyobozi w’Akarere ka Charsadda iyi kaminuza iherereyemo yabwiye itangazamakuru ko abasaga 50 bakomerekeye muri iki gitero mu gihe kugeza ubu abapfuye ari 20, imibare ariko ishobora kwiyongera.
Umwe mu bayobozi ba polisi, Saeed Wazir yavuze ko benshi mu banyeshuri batabawe ndetse ko bamwe mu bagabye igitero bamaze kwicamo babiri, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje guhiga bukware abicanyi bihishe mu nyubako za kaminuza.
Ikinyamakuru Russia Today dukesha iyi nkuru yavuze ko iyi kaminuza ishobora kuba yibasiwe n’iki gitero kubera ko itariki ya 20 Mutarama aribwo impirimbanyi y’amahoro, Khan Abdul Ghaffar Khan witiriwe iyi kaminuza yapfuye.
Si ubwa mbere abantu bitwaje intwaro bagaba igitero ku ishuri muri Pakistan, kuko no mu Ukuboza 2014, Abatalibani bagabye igitero ku ishuri ryigagamo abana b’abayobozi b’abasirikare bicamo 148 biganjemo abana. Kaminuza ya Bacha Khan yigamo abanyeshuri 3000.



















TANGA IGITEKEREZO