Ni imvura yaguye ku wa 13 Kanama 2025, igwa mu gihe gito ariko ari nyinshi cyane, bituma iteza imyuzure n’inkangu.
Imibare igaragaza abantu 203 bo muri Pakistan bitabye Imana, mu gihe abandi 60 bo muri gace ka Kashmir nabo bapfuye, mu gihe abarenga 200 baburiwe irengero. Muri Nepal hapfuye 41, abandi barenga 100 baburirwa irengero.
Farhad Ali uba mu gace ka Pakistan kibasiwe n’iyi myuzure yavuze ko "Umuryango wanjye wose wahise usohoka hanze, nibwo twabonye ahantu hose huzuye ibyondo ndetse n’ibintu bimeze nk’amabuye biza bigwa ku nzu yacu, byari bimeze nk’aho Isi iri kurangira.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!