Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025, ni bwo impande zombi zabitangaje, aho Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan, Khawaja Muhammad Asif, abinyujije mu butumwa yashyize kuri X yagize ati “Amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizwe mu bikorwa.”
Ibi byashimangiwe n’umuvugizi wa Taliban, Zabihullah Mujahid, wavuze ko impande zombi zemeranyije ku guhagarika imirwano byuzuye. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, yari iyoboye ibiganiro ifatanyije na Turikiya, yatangaje ko ibiganiro bizakomereza i Istanbul ku wa 25 Ukwakira, hagamijwe gukurikirana iyubahirizwa ry’ayo masezerano no kuyanoza mu buryo burambye.
Imirwano yo ku butaka n’ibitero by’indege Pakistan yagabye kuri Afghanistan, yavuze ko byaturutse ku bindi bitero yari yagabweho n’abarwanyi bakomoka muri icyo gihugu. Islamabad imaze igihe ishinja Kabul kwakira imitwe yitwaje intwaro ihora igamije guhungabanya umutekano muri Pakistan, ariko Taliban ibihakana ivuga ko Pakistan iri gusakaza amakuru y’ibinyoma.
Nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku wa Gatanu hafi y’umupaka kigahitana abasirikare barindwi ba Pakistan, Umuyobozi w’Ingabo za Pakistan, Asim Munir, yavuze ko Afghanistan igomba guhagarika abarwanyi bakoresha ubutaka bwayo bagaba ibitero muri Pakistan.
Nkaho bidahagije, Afghanistan na yo yahise itangaza ko yikuye mu mikino ya cricket yari iteganyijwe kubera muri Pakistan, nyuma y’uko aba-sportifs batatu bapfiriye mu bitero bya gisirikare byabereye mu ntara ya Paktika.
Pakistan yo yavuze ko yagabye ibitero ku nkambi z’abarwanyi byemejwe n’ubutasi, ihakana ko byagabwe ku baturage. Biteganyijwe ko ibiganiro bizabera instanbul nibyo bizagena niba amasezerano yasinwe azaramba cyangwa atazongera kuvogerwa n’ibindi bikorwa bya gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!