00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pakistan: Umugabo yishe umwana we amuziza gukoresha TikTok

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 30 January 2025 saa 10:55
Yasuwe :

Polisi yo muri Pakistan yatangaje ko yataye muri yombi umugabo wishe umwana we w’umukobwa amurashe, amuziza amashusho yasangizaga abamukurikira ku rubuga rukunze gukoreshwa n’urubyiruko rwa TikTok.

Umupolisi wo mu Mujyi wa Quetta, Babar Baloch, yatangaje ko ibi byabaye ku wa 28 Mutarama 2025, ubwo uyu mwana w’imyaka 15 yarasirwaga ku muhanda na se witwa Anwar ul-Haq, wabanje kubeshya ko atazi uwamwishe ariko nyuma akaza kwemera ko ari we.

Uyu mugabo wahamwe n’icyaha cyo kwica umwana we, yabwiye polisi ko yari amaze iminsi anyuza amashusho “ateye isoni” kuri TikTok, ngo akaba yarabitangiye bakiba muri Amerika.

Yakomeje abwira Polisi ko yamwihanangirije ariko biba iby’ubusa.

Mu baturage basaga miliyoni 241 batuye muri iki gihugu cyo muri Aziya y’Amajyepfo, miliyoni 54 ni bo bakoresha TikTok. Pakistan yagiye kenshi ihagarika uru rubuga kubera kutumvikana ku mashusho “ahabanya n’umuco” ahanyuzwa.

Kugira ngo ikomeze gukora, TikTok yagiye yemera gukuraho amwe mu mashusho yabaga yagaragajwe nk’ikibazo.

Buri mwaka muri Pakistan, abagore barenga 1.000 bicwa n’abo mu miryango yabo, bazira gushinjwa kuyizanira “igisebo” cyangwa “kuyitesha ikuzo”, akenshi bitewe no gufata ibyemezo birimo kwihitiramo abo bashakana, kwanga gushyingirwa ku gahato, cyangwa ibindi bagaragaza nk’ibihabanya n’imigenzo yaho gakondo.

Umugabo yishe umwana we w’umukobwa amurashe, amuziza amashusho yasangizaga abamukurikira kuri TikTok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages