Icyemezo cy’uko Khan n’umugore we bafungwa imyaka irindwi cyari cyarafashwe n’urukiko rubanza tariki ya 3 Gashyantare 2024. Cyashingiraga ku kirego cyatanzwe na Khawar Maneka wabaye umugabo wa Bibi mbere y’uko batandukana byemewe n’amategeko.
Maneka yagaragaje ko yatandukanye byemewe na Bibi mu Ugushyingo 2017, uyu mugore ashakana na Khan hatarashira amezi atatu ateganywa n’amategeko. Byari bisobanuye ko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe n’umugore we mushya bakoze icyaha kuko basabwaga gutegereza iminsi yaburaga ngo amezi atatu agere.
Icyemezo cyo gutesha agaciro ubujurire bwa Khan na Bibi cyababaje bamwe mu banyamuryango b’ishyaka Tahreek-e-Insaf uyu munyapolitiki abarizwamo barimo umuyobozi waryo, Sayed Zulfiqar Bukhari, bagaragaza ko nibadafungurwa, muri Pakistan hashobora gututumba umwuka mubi.
Sayed yagize ati “Ni umunsi ubabaje ku bucamanza. Urwango rwa bake ruraganisha ku gusenya inzego zose. Gutesha agaciro ubujurire byerekana ko nta kindi Imran Khan n’umugore we bakwitega muri uru rubanza rubabaje.”
Khan amaze igihe kinini akurikiranweho ibyaha 18, birimo kugurisha bitemewe impano y’igihugu, kumena amabanga y’igihugu. Ishyaka rye ryibukije ko atigeze akatirwa igifungo kuri ibi byaha kuko bimwe yabigizweho umwere, ibindi abitangira ingwate, bityo ko adakwiye gufungwa amezi arenga 11 amaze muri gereza kubera icyo kurenga ku itegeko rigenga ugushakana.
Ubwo urukiko rwari rumaze gutesha agaciro ubujurire bwa Khan na Bibi, bafashe icyemezo cyo kongera kujurira. Uru rubanza ruteganyijwe tariki ya 2 Nyakanga 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!