Benshi mu bapfuye ni abo mu ntara ya Karachi, inzego z’ubuzima zikaba zatangaje ko muri kariya gace ubushyuhe bwari ku kigero cya dogere selisiyusi 45 (450c).
Umuyobozi w’igice cyakira indembe mu bitaro bya Jinnah muri Karachi yavuze ko abagejejwe kwa muganga bose babaga bafite umuriro mwinshi, bataye ubwenge ndetse n’amazi ari make mu mubiri.
Benshi mu bantu bishwe n’ubu bushyuhe biganjemo abakuze.
Ushinzwe ubuzima mu Ntara ya Sindh, Saeed Mangnejo, yagize ati “ Kuva kuwa Gatandatu abantu 114 bo muri Karach nibo bamaze gupfa, abandi ni abo mu tundi turere dutatu turi mu ntara ya Sindh.”
BBC ivuga ko ubu bushyuhe bukabije kandi bwatumye umujyi uhura n’ikibazo cyibura ry’umuriro cyatewe n’uko wakoreshwaga cyane n’abantu bagerageza guhangana n’ubushyuhe.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Pakistani cyatangaje ko ubushyuhe bukabije bushobora gukomeza no kuri uyu uwa Mbere ariko ko guhera kuwa Kabiri ikirere kizaba kimeze neza.
Pakistani yibasiwe n’ubushyuhe bukabije nyuma y’uko mu kwezi gushize abagera ku 1700 bahitanywe nabwo mu Buhinde.
Ubushyuhe bukabije cyane bwabayeho muri Karachi ni dogere selisiyusi 47(470c), mu mwaka wa 1979.


Ibitekerezo 0