Israeli yagabye ibitero byumvikanye muri Gaza no mu Burasirazuba nubwo hashyizweho agahenge mu Ukwakira 2025.
Ihuriro ry’abanyamakuru ryo muri Palestine rivuga ko ibi ari ibyaha by’intambara, bikorwa n’ingabo za Israel. Mu ntambara zose ntibyemewe kurasa ku basivile badafite intwaro.
Kugeza ubu habarurwa abanyamakuru n’abakorana n’ibitangazamakuru 206 bamaze kugwa mu ntambara ihuza Hamas n’Ingabo za Israel.
Abanyapalestina basaga 466 nibo bamaze kugwa muri Gaza kuva Israeli na Hamas byiyemeje guhosha intambara ku wa 10 Ukwakira 2025. Israel yo itangaza ko abasirikare bayo batatu ari bo bahitanwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye Leta ya Palestine.
Iyi ntambara yatangiye kuwa 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero kuri Israel cyahitanye abarenga 1200, abandi 251 bafatwa bugwate.
Imibare igaragaza ko intambara ya Israel na Hamas imaze guhitana abarenga ibihumbi 71 mu gihe abandi barenga ibihumbi 171 bakomeretse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!