Kuva ingabo za Israel zafata agace ka Rafah mu ntangiriro za Gicurasi 2024, byakajije ikibazo cy’inzara mu majyepfo no hagati muri Gaza.

Abantu bakomeje kwicira isazi mu jisho nubwo amatsinda ya UNRWA akora ibishoboka ngo bose bagerweho n’ubutabazi ntibikunde kubera ingamba zashyizweho na Israel zo guhagarika imfashanyo n’ubutabazi.

Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, James Elder, yasobanuye ko bigoye kwinjiza imfashanyo muri Gaza no kuyitanga mu duce twangijwe n’intambara.

Yagize ati ”Abakozi benshi bo mu miryango itanga ubufasha n’ubutabazi biciwe muri iyi ntambara kurusha mu zindi ntambara zabaye kuva umuryango w’abibumbye wabaho.”

Ku wa 12 Kamena 2024 nk’uko byari byemejwe n’ubuyobozi bwa Israel, UNICEF yatanze imodoka yuzuye ibiribwa n’ibikoresho by’ubuvuzi bigenewe abana 10,000, gusa iyo modoka yategetswe gusubira inyuma itarahagera.

Mu mezi menshi ashize Abanya-Israel bamaze igihe kinini bigaragambya ndetse bafunga imihanda kugira ngo babuze imfashanyo kugera muri Gaza bagambiriye kubuza gutanga imfashanyo aho ikenewe.

Umuyobozi wa UNRWA, Phillippe Lazzarini, yatangaje ko ibyemezo bya Israel byo guhagarika inkunga ari ugukubya ibihano, kuko bije bisanga Abanya-Palestine bari mu bibazo byatewe n’ibisasu by’urudaca bihora biraswa na Israel.

Tariki 14 Kamena 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano ku itsinda ry'Abanya-Israel rikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kubera guhagarika imodoka zitwaye imfashanyo zijya muri Gaza.

Abayobozi b’ibihugu birindwi bikomeye ku Isi na bo bashimangiye ko Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera muri Gaza agomba gukorera mu bwisanzure muri Gaza.

Abana barenga ibihumbi 50 bakeneye ubuvuzi bwihutirwa kubera indwara baterwa n'imirire mibi
Abana barenga ibihumbi 50 bakeneye ubuvuzi bwihutirwa kubera indwara baterwa n'imirire mibi