Uru ruhushya rwahawe Etihad Ayyad, umugore w’imyaka 50 akaba afite abana batandatu.
Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje ko Ayyad utuye mu mujyi wa Yeriko, asanzwe ari umuhinzi we n’umugabo we.
Uyu mugore ukorera ubuhinzi ku butaka bwa hegitari eshatu, yavuze ko amaze imyaka 20 ari umuhinzi ariko yagorwaga no gusarura ndetse no gutwara umusaruro we.
Yagize ati “Nari nkeneye uruhushya rwo gutwara iriya modoka ngo nyifashishe mu kugeza umusaruro w’ubuhinzi bwanjye mu mijyi itandukanye ya Palestine.”
Nubwo uyu mugore avuga ko abaturanyi babanje kumuseka, kuri ubu ngo yabaye icyitegererezo cya benshi dore ko akorera amafaranga atunga umuryango we harimo n’umugabo we.
Ati “Kuri ubu nahaye akazi abagore umunani baza kumfasha mu mirimo ubusanzwe abagabo bakora. Kugeza ubu ndi umuhamya w’uko nta mwuga wahariwe abagabo gusa.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!