00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Benedigito XVI yashyizwe mu idosiye karundura y’Abihayimana basambanyije abana

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 January 2022 saa 12:11
Yasuwe :

Gusambanya abana bikozwe n’abihayimana muri Kiliziya Gatolika bikomeje kugarukwaho na benshi ndetse hari n’abakorewe iryo hohoterwa bari gusaba ubutabera.

Magingo aya, hari raporo yiga ku ihohoterwa rikorerwa abana muri Kiliziya Gatolika yashyizwe hanze mu Budage inagaruka kuri Papa ucyuye igihe, Papa Benedigito XVI.

Uyu wahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika hagati ya 2005 na 2013, raporo imushinja ko hagati ya 1977 na 1982 ubwo yari Musenyeri wa Munich mu Budage, hari Umupadiri yayoboraga wasambanyije abana.

Uwo mupadiri witwa Peter Hullermann yajyanywe muri Diyosezi ya Munich avanywe i Essen mu Burengerazuba bw’u Budage. Ahageze nibwo yasambanyije umwana wari ufite imyaka 11 y’amavuko.

Bivugwa ko Josef Ratzinger [ waje kuba Papa Benedigito] yamukingiye ikibaba ndetse mbere y’uko ajya i Vatican, mu 1986 Hullermann yashinjwaga ibyo byaha. Gusa ntibyakuyeho ko uyu mupadiri yakomeje imirimo ye.

Papa Benedigito bivugwa ko atari azi ibikorwa bibi by’uwo mupadiri muri icyo gihe.

Ikigo gitanga ubujyanama mu mategeko, Westpfahl Spilker Wastl (WSW), nicyo cyakoze iyi raporo ndetse kiri kwiga ku birego by’abapadiri bashinjwa gusambanya abana hagati ya 1945 na 2019 muri Diyosezi za Munich na Freizing.

Papa Benedigito yasohoye itangazo rirerire rigizwe na paji 82. Yagaragaje ko ashishikajwe cyane n’uburenganzira bw’abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa aho yagize ati “Ibyemezo bikwiye gufatwa kandi bikitabwaho mu buryo bwuzuye”.

Papa wacyuye igihe, Benedigito XVI, yashinjwe gukingira ikibaba umupadiri wasambanyije abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages