00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis agiye gusura ibihugu bitatu bya Afurika

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 March 2019 saa 05:49
Yasuwe :

Leta ya Vatican yatangaje ko umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, azasura ibihugu bitatu bya Afurika ari byo; Mozambique, Madagascar na Mauritius muri Nzeri uyu mwaka.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ko Papa Francis azasura umurwa mukuru wa Mozambique ari wo Maputo, Antananarivo wa Madagascar na Port Louis muri Mauritius.

Nta byinshi ibiro bya Papa byatangaje kuri uru rugendo rwe ruzatangira tariki 04, akarusoza tariki 10 Nzeri 2019.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yavuze ko uru rugendo ari imbagara bazaba batewe na Papa Francis mu kongera kubaka igihugu cy’urubumbuke, cyunze ubumwe kandi gitekanye.

Perezida Nyusi yavuze ko leta ya Vatican iyoborwa na yagize uruhare rukomeye mu mu biganiro by’amahoro byahuje leta n’ishyaka rya Renamo ritavuga rumwe na yo.

Papa Francis agiye gusura Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages