Iki gikorwa cyo kubaga Papa Francis cyamaze amasaha atatu ndetse ngo nta bibazo byabayemo kuko cyagenze neza.
Itangazo ryavuze ko Papa Francis yabazwe atababara kuko yari yatewe ikinya kandi ko na nyuma y’aho yaje gukanguka akavugana n’abaganga.
Nubwo akiri mu bitaro, ubwo yari amaze kubagwa Papa Francis yahise akomeza akazi.
Biteganyijwe ko azamara iminsi icumi mu bitaro kugira ngo akomeze kwitabwaho nk’uko abaganga be babitangaje.
Muri Werurwe uyu mwaka nabwo Papa Francis w’imyaka 86 yajyanywe mu bitaro kubera indwara z’ubuhumekero.
Papa Francis yari amaze iminsi aribwa mu mara ari nayo yabazwe kugira ngo uburibwe bugabanyuke.
Mu myaka ibiri ishize nabwo Papa yabazwe amara, mbere y’aho akiri umusore akaba yarigeze kubagwa agakurwamo igihaha kubera umusonga w’igikatu.
Papa kandi amaze igihe arwaye umugongo, watumye ajya mu bitaro mu 2019, aho na nyuma y’aho byamugizeho ingaruka kuko bituma agenda yitwaje inkoni cyangwa ari mu igare ry’abafite ubumuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!