Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’iminsi itanu agirira mu gihugu cya Mexique, Papa Francis yatuye igitambo cya misa kuri uyu wa 15 Gashyantare 2016 mu Mujyi wa Ecatepec, abwira abasaga ibihumbi 300 bari bategereje ubutumwa bw’ihumure ko batuye ku butaka bw’umugisha bagakwiye kubyaza umusaruro.
Yagize ati ”Ndabahamagarira kwishakamo ubushobozi buzabafasha guhindura ubutaka bw’umugisha mwahawe, bukaba ubw’ibisubizo. Aho bitazaba ngombwa kugera ku nzozi zanyu mubanje kwitwa abimukira, aho mutazabanza kuba abacakara kugira ngo mubone imirimo”.
Yongeyeho kandi ko Mexique ikwiye guhanagura burundu amarira y’abana, urubyiruko, abagore n’abagabo bishora mu kunywa ibiyobyabwenge no kubicuruza bikabaviramo urupfu, nk’uko BBC ibitangaza.
Papa Francis yasomye iyo misa arinzwe n’abapolisi n’abasirikare bitewe n’uko uwo Mujyi wa Ecatepec urangwamo ibyaha by’ubwicanyi bikorwa cyane cyane n’abagore.
Ubwo yageraga muri Mexique kuwa 13 Gashyantare 2016, Papa Francis yakiriwe n’imbaga y’abakirisitu bahangaye n’imbeho baza kumuha ikaze mu gihugu cya kabiri gifite Abagatolika benshi ku Isi. Icyo gihe yasabye ubuyobozi bw’icyo gihugu guhaguruka bakarwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge na ruswa hagendewe ku butabera.



















TANGA IGITEKEREZO