Papa yatanze ubu butumwa imbere y’abantu 200, barimo ba Cardianal 30, nyamara ubusanzwe iyi Bazilika yabaga iteraniyemo abantu 10.000.

Mu ijambo rye, Papa Francis yagarutse ku kibazo cya Coronavirus kimaze umwaka urenga cyugarije Isi, avuga ko cyahungabanyije ubukungu bwayo.

Yagize ati “uyu mwaka waranzwe n’ihungabana ry’ubukungu ndetse n’ubuzima bwarakomeretse cyane kubera icyorezo cya Coronavirus, dukeneye kuba hafi ya buri wese muri twe birushijeho, kugira ngo duhumurizanye”.

Uyu mushumba kandi yanagarutse ku ihohotera rikorerwa abagore ryarushijeho kwiyongera muri iyi minsi ya Guma mu Rugo hirya no hino ku Isi, avuga ko ari ikibazo Isi idakwiye kwirengangiza.

Mu rwego rwo kugira ngo iki kibazo kirangire, Papa Francis yavuze ko umugisha Imana yahaye abantu wo kubona inkingo ukwiriye kugezwa kuri bose, avuga ko ntacyo byaba bimeze igice kimwe cy’Isi kibonye inkingo zifuzwa mu gihe ikindi gikomeza kugarizwa n’icyorezo cya Coronavirus.

Aha ni ho Papa yahereye asaba buri wese kugira uruhare mu gikorwa cyo kugeza inkingo kuri bose, ndetse abakirisitu bagafata iya mbere mu gufasha bagenzi babo bari mu bihe by’akaga.

Yagize ati “Ndasaba abayobozi ba Leta, ab’ibigo byikorera, imiryango itandukanye yo ku rwego rw’isi,[…] ko bashyira hamwe imbaraga aho guhangana, bagashaka igisubizo kuri buri wese, urukingo rukagera kuri bose, cyane cyane abakene ndetse n’abashobora kwandura byoroshye kurusha abandi.”

Mu bindi bibazo bikomeye yagarutseho kandi, harimo ikibazo cy’iterabwoba n’umutekano muke kimaze kuba karande mu bihugu bimwe by’Isi. Yanavuze kandi ku kibazo cya Sahel, abimukira bapfira mu nyanja berekeza hanze n’ibindi bibazo byinshi.

Papa kandi yanatanze umugisha wa ‘Urbi et Orbi’ usanzwe utangwa mu minsi mikuru yihariye muri Kiliziya, ari yo Pasika, Noheli na ndetse n’igihe himitswe Papa mushya.

Papa Francis yavuze ko buri wese agomba kuzahabwa urukingo
Papa Francis yavuze ko buri wese agomba kuzahabwa urukingo