Abayobozi muri Vatican batangaje ko ari bwo bwa mbere mu mateka Papa atangiye isezerano ryo gushyingirwa mu ndege imutwaye.
Papa Francis yafashe umwanzuro wo gusezeranya, Paula Podest Ruiz na Carlos Ciuffardi Ellorriaga basanzwe bakora mu ndege, ubwo bamwicaraga iruhande hagiye gufatwa ifoto y’urwibutso y’itsinda ryose bagatangira kuganira na we.
Papa wavaga mu Mujyi wa Santiago yerekeza mu wa Iquique yababajije niba barashyingiranwe, abandi bamubwira ko basezeranye imbere y’amategeko ariko ntibabashe kujya imbere y’Imana bitewe n’umutingito wabaye muri Chile mu 2010 ugasenya kiliziya yagombaga kuberamo uyu muhango.
Aba bombi basanzwe bafitanye abana babiri babwiye CNN n’abandi banyamakuru bari mu ndege ko Papa ariwe wagize igitekerezo cyo kubasezeranya ndetse ababaza niba koko biteguye.
Bakomeje basobanura ko yahise ahesha umugisha impeta zabo, ndetse Umuyobozi mukuru wa Sosiyete y’indege yari ibatwaye akaba ariwe wabaye umuhamya w’isezerano ryabo.
Nyuma yahise asaba aba karidinali bari kumwe nawe kwandika n’intoki urupapuro ruhamya ko basezeranye imbere y’Imana, rusinywaho na Papa Francis, abasezeranye ndetse n’uwabaye umuhamya.
Ciuffardi n’umugore we Ruiz bavuze ko nyuma yo kubasezeranya, Papa yababwiye ko isakaramentu ry’ugushyingirwa ariryo ribura ku isi, ariko yizeye ko ibyo akoze bizagira impinduka ku mitekerereze y’abakundana bari mu bihugu bitandukanye.
Aba bombi bahawe impano z’ishapure y’umweru ku mugore n’umukara ku mugabo bateganya gukora ibirori bakishimana n’inshuti zabo.



















TANGA IGITEKEREZO