Umushumba wa Kiliziya Gatolika amaze iminsi ikabakaba icyumweru muri Afurika, umugabane ufite ibihugu byinshi bibarirwamo abaturage bashonje.
Tariki 30 Ugushyingo, Papa Francis yasoje urugendo rw’iminsi itandatu yagiriye muri Kenya, Uganda na Centrafique, ibihugu bibonekamo umubare munini w’abaturage bugarijwe n’ubukene.
Ku munsi wa nyuma w’urugendo rwe, Papa Francis yakiriye abanyamakuru mu ndege ye maze baraganira. Umwe yaramubajije ati “Ni ibihe bihe utazibagirwa mu rugendo rwa mbere wagiriye ku mugabane wa Afurika? Ese urateganya kuzahagaruka vuba? Ni he uzasura ubutaha?”
Asubiza iki kibazo, Papa Francis yavuze ko yatunguwe na byinshi ariko cyane cyane ‘imbaga y’abantu, banezerewe, bashoboraga kubyina no kugaragaza ko bishimye nyamara mu nda zabo nta kintu kirimo’.
Yagize ati “Buriya bwinshi bw’abantu, biriya byishimo bidasanzwe ndetse na buriya bushobozi budasanzwe bwo kubyina mu nda harimo ubusa, kuri jye Afurika yarantunguye cyane.”
Muri iki kiganiro kigaragara mu kinyamakuru New vision, Papa Francis yavuze kandi ko yatunguwe n’uburyo Abanyafurika bakunda abashyitsi bakanabishimira mu buryo budasanzwe.
Yagize icyo avuga kuri buri gihugu yasuye
Ppa Francis yavuze ko mu bihugu byose uko ari bitatu yasuye, buri kimwe yagisanganye umwihariko wacyo.
Yavuze ko Kenya ari igihugu giteye imbere kandi kigendana n’ibigezweho. Kuri Uganda, Papa Francis yavuze ko yayibonye mu ishusho y’Abahowe Imana, uburyo bubahwa n’uburyo bibukwa ku mpande zombi(Abahowe Imana b’Abangilikani n’Abagatolika) ari na byo bituma bagira ubuzima bufite intego.
Papa Francis yatangaje ko muri Centrafrique yahabonye inyota y’amahoro, ubwiyunge, n’imbabazi hagati y’abakirisitu n’abayisilamu kuko n’ubundi ari abavandimwe.
Ku kibazo kijyanye n’igihe azagarukira muri Afurika, Papa Francis yavuze ko ashaje kandi izi ngendo zivunanye. Yagize ati”Ubu ndateganya kuzajya muri Mexico biramutse bigenze neza. Naho ibyo kugaruka muri Afurika, simbizi. Ndashaje kandi ingendo ziravuna.”



















TANGA IGITEKEREZO