Reuters yanditse ko Musenyeri Juan Pineda w’imyaka 57 abinyujije mu ibaruwa yageneye itangazamakuru, yatangaje ko Papa Francis yemeye ubwegure, akavuga ko bizamuha umwanya munini wo gusenga no kwitekerezaho ubwe.
Musenyeri Juan Pineda yari yungirije Umushumba wa Arkidiyosezi ya Tegucigalpa muri Honduras, yirinze kuvuga ko kwegura kwe byaba bifitanye isano n’ibirego aregwa, ahubwo ko yeguye kugira ngo abashe kuruhuka no kwitekerezaho bihagije bityo azakomeza guharanira ubutungane n’ubutagatifu.
Mu Kuboza 2017 ikinyamakuru L’espresso cyo mu Butaliyani nibwo cyatangiye kwandika ku birego bya Musenyeri Pineda birimo kurigisa amafaranga angana na miliyoni 1.3 yo muri Kaminuza Gatolika yo muri Tegucigalpa, yari abereye umuyobozi w’ikirenga.
Ibi birego byiyongeraho ibyo gufata ku ngufu abana b’abahungu bigaga mu iseminari yo muri Tegucigalpa. Ibi byatumye kwegura kwa Musenyeri Paneda kwakirwa neza n’abatari bake bavuga ko uyu munsi bari bawutegereje.
Mu mwaka wa 2017 Papa Francis yatumyeho abasenyeri 11 bo muri Honduras kugira ngo baganire ku birego byo gucunga nabi umutungo wa Kiliziya no gufata ku ngufu abana b’abahungu.



















TANGA IGITEKEREZO