Kiliziya Gatolika yatangaje ko Musenyeri Joseph Strickland yasimbujwe Joe Vásquez. Ntabwo hatangajwe icyatumye Strickland asimbuzwa ariko muri Kamena uyu mwaka, hari intumwa Papa yohereje muri iyo diyosezi kureba uko byifashe.
Bivugwa ko Musenyeri Strickland yasabwe kwegura kuko imikorere ye itari ihuye n’ibyifuzo bya Papa, undi arabyanga. Nyuma yo kwanga kwegura, Papa yafashe umwanzuro wo kumukuraho.
Mu bihe bitandukanye Strickland yagiye yumvikana anenga Papa Francis, akagaragaza ko ibikorwa bye byo guha ikaze abaryamana bahuje ibitsina bihabanye n’inyigisho za Kiliziya.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka Papa yavuze ko kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje igitsina atari icyaha. Ni amagambo atarashimishije abayoboke ba Kiliziya cyane cyane abagendera ku mahame yayo ya kera.
Muri Kanama uyu mwaka Papa Francis yanenze bamwe mu bihayimana avuga ko bafite imyumvire icuramye, ishingira ku marangamutima aho gushingira ku nyurabwenge no kugendana n’ibihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!