00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Léon XIV ahangayikishijwe n’uburyo Abanya-Palestine bafashwe muri Gaza

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 December 2025 saa 08:23
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV yagaragaje ko ahangayikishijwe n’imibereho mibi y’Abanya-Palestine bakomeje kubaho muri Gaza kubera intambara imaze imyaka ibiri ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas ugenzura aka gace ko muri Palestine.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangaga ubutumwa ku munsi wa Noheli ya mbere yizihijwe Papa Léon XIV atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, aho yagaragaje ko ahangayikishijwe n’imibereho y’Abanya-Palestine batuye muri Gaza.

Intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero kuri iki gihugu mu buryo butunguranye, ukica abarenga 1200 abandi 240 ukabatwara nk’imbohe.

Kuva iyo ntambara yatangira abarenga ibihumbi 70 b’Abanya-Palestine bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel nk’uko umutwe wa Hamas ubitangaza.

Ubwo yabwiraga ibihumbi by’abakirisitu bateraniye ku mbuka ya Bazilika Mutagatifu Petero i Vatican, yavuze ko abantu bakwiriye kwigira ku nkuru y’Imana yahisemo kwiyoroshya ikemera kuvukira mu kiraro.

Ati “Ni gute tudakwiriye gutekereza uburyo amahema yo muri Gaza arangaye mu gihe cy’ibyumweru byinshi abantu barimo bibasirwa n’imvura nyinshi, umuyaga ndetse n’ubukonje.”

Muri iyi Misa, Papa Léon XIV yashimiye ndetse aha n’umugisha abantu bita ku mpunzi zo ku mpande zose zo ku Isi.

Papa Léon XIV ibindi bihugu biri mu ntambara n’ibirimo umutekano muke n’ibibazo bya Politiki birimo Ukraine, Sudan, Mali, Myanmar, Thailand na Cambodia hamwe n’ibindi.

Papa Léon XIV yavuze ko ahangayikishijwe n’uburyo Abanya-Palestine bafashwe muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages