00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Léon XIV yamaganye ibyo gufasha abababaye gupfa byihuse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 September 2026 saa 04:30
Yasuwe :

Papa Léon XIV yashimangiye ko Kiliziya Gatolika idashyigikiye ibikorwa byo gufasha umuntu kwiyambura ubuzima, buzwi nka ‘assisted suicide’.

Papa Léon XIV yabitangaje ku munsi wa mbere w’uruzinduko yagiriye mu Bufaransa aho yasomye Misa muri Cathédrale Notre-Dame yavuguruwe nyuma yo gufatwa n’inkongi ku m 2019.

Ni nyuma y’igihe gito u Bufaransa bushyizeho itegeko ryemerera umurwayi kwisabira gufashwa gupfa byihuse mu gihe yumva uburwayi bumubabaza cyane cyangwa hari izindi mpamvu zikomeye.

Papa Léon XIV yavuze ko Kiliziya Gatolika ubuzima ari bwo burenganzira shingiro umuntu atagomba kuvutswa.

Yanavuze ku bijyanye no guhindura imiterere y’uturemangingo fatizo, gutwitira undi n’ubucuruzi bw’ingingo z’umubiri w’umuntu, ashimangira ko ubwenge bugomba kuyobora ubumenyi kugira ngo budateshuka ku nyungu rusange z’abantu.

Ati "Hari igihe mpangayikishwa n’izi mpinduka ziri kugaragara muri sosiyete zishobora guhindura siyansi n’ikoranabuhanga ibikorwa bigamije inyungu z’amafaranga gusa, bigashyigikira guhindura imiterere y’uturemangingo fatizo, gutwitira undi, ubucuruzi bw’ingingo z’umubiri w’umuntu cyangwa kuba umuntu yategura uburyo bwo kwiyambura ubuzima bwe."

Papa Léon XIV asaba Isi kongera gutekereza ku iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), kuko mu bihe biri imbere rishobora kuzaba rigenzura Isi.

Papa Léon XIV yamaganye ibyo gufasha abababaye gupfa byihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages