00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa mushya yahishuye impamvu yahisemo kwitwa Leo XIV

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 11 May 2025 saa 09:13
Yasuwe :

Papa Leo XIV yasobanuriye Aba-Cardinal impamvu yahisemo iryo zina, avuga ko ari ukubera ko Papa waherukaga gukoresha iryo zina yagaragaje guhanganga n’ibibazo by’imibereho mu gihe cy’impinduramatwara y’inganda.

Ibi yabigarutseho mu nama ya mbere yagiranye n’Aba-Cardinal yabaye ku wa 10 Gicurasi 2025.

Yasobanuye ko yahisemo izina Leo rikomoka mu Kilatini aho risobanuye intare.

Uyu mu Papa mushya yagaragaje ko agiye guhangana n’ibibazo by’imibereho nk’uko Papa Leo XIII uheruka gukoresha iri zina yabikoze mu gihe cy’impinduramatwara y’inganda.

Papa Leo XIII yayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuva mu 1878 kugeza igihe yitabiye Imana mu 1903. Yibukwa nk’Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika wagiye wigisha ibijyanye n’imibereho.

Uyu mu Papa azwiho kuba yaranditse inyandiko ikomeye yamenyekanye ku Isi hose muri icyo gihe ikaba izwi nk’impinduka ndetse ikaba n’ingirakamaro kubera ko yavugaga ku burenganzira bw’abakozi icyo gihe bakoreshwaga ubutaruhuka.

Papa Leo XIII yayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuva mu 1878 kugeza apfuye mu 1903 akaba yibukwa nka Papa wagiye utanga inyigisho zishingiye ahanini ku mibereho myiza.

Uyu mu Papa yandikiye ibaruwa yamenyekanye ku bakristu Gatolika mu 1891 yitwa ‘Rerum Novarum’ bishatse kuvuga ngo impinduka mu mpinduramatwara.

Iyo baruwa yagarukaga k’uburyo muri icyo gihe cy’impinduramatwara mu nganda ubuzima bw’abakozi bakoragamo muri izo nganda bwari buri mu bibazo bikomeye ndetse anahamagarira kuba bahabwa ubutabera, gufatwa kimwe ndetse bakanubahwa mu byo bakora.

Mu ijambo yagejeje ku ba Cardinal muri iyo nama yabahuje Papa Leo XIV yagaragaje ko mu gihe tugezemo Kiliziya Gatolika ikomeje gufasha abantu guhangana n’ibibazo bagenda bahura na byo bituruka mu mpinduka zitandukanye zirimo n’ubwenge buhangano aho bamwe babura akazi kubera iryo terambere.

Ati “Muri iki gihe cyacu, Kiliziya iratwigisha ko dukwiye gufasha abantu kunyura mu mpinduka zitandukanye bagenda bahura nazo zazanywe n’ibihe bitandukanye birimo guteza imbere ingenda ‘Industrial Revolution’ ndetse n’ubwenge bukorano AI.”

Papa Leo XIV yasobanuye impamvu yahisemo kwitwa iryo zina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages