Iyi ndege yahanutse tariki 26 Nyakanga. Yahanukiye muri Papua New Guinea , aho yageze ivuye ku kibuga cy’indege cya Mareeba muri Australia.
Nta muntu n’umwe wasanzwe aho iyo ndege yaguye. Polisi ivuga ko iyo ndege ishobora kuba yarahanutse kubera uburemere bwa cocaine yari yikoreye.
Abantu batanu bakekwaho kuba mu gatsiko k’abacuruza ibiyobyabwenge bahise batabwa muri yombi.
AFP yatangaje ko iyo ndege yageze muri New Guinea igendera hasi cyane kugira ngo abakurikirana iby’indege batayibona.
Nyuma y’iminsi ibiri ibi bibaye, uwari utwaye iyo ndege yijyanye kuri Polisi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!