Abasore babiri bakekwagaho kwica abantu 12 barimo abanyamakuru n’abapolisi ahakorera ikinyamakuru cya Charlie Hebd, kijora ibitagenda kifashishije ibishushanyo, bamaze kwicwa mu gitero gikomeye bagabweho n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa aho bari bihishe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa ya Dammartin-en Goële.
Inkuru ya Rfi, igaragaza ko polisi yishe aba bavandimwe nyuma y’imirwano ikaze, iyi nkuru ikanavuga ko abari baragizwe bugwate muri iyi nzu babashije gusohoka ari bazima.
Inkuru ya BBC yo ivuga ko igipolisi cyo mu Bufaransa cyabwiye ibitangazamakuru byaho ko abantu bagera kuri bane bari barafashwe bugwate mu isoko rya Kijyambere (Super maket) n’undi musore ukekwaho kugira imikoranire ya hafi n’abagabye igitero kuri Charlie hebdo, bo baguye muri iki gitero cyo ku wa gatanu.
Iki gitero cyagabwe kuri aba basore cyakurikiraga ubwicanyi bakekwaho kugiramo uruhare ku wa gatatu tariki 7 Mutarama 2015, ubwo barasaga ahakorera ikinyamakuru Charlie Hebdo, hagapfa abagera kuri 12 naho 11 bagakomereka.
Kuva ku wa gatatu aba basore b’abavandimwe Cherif Kouachi na Said Kouachi, bari bakomeje kwihisha mu bubiko bw’ibicuruzwa kugeza polisi igabye ibitero bikomeye kuri iyi nzu.



















TANGA IGITEKEREZO