Nk’uko ubuyobozi bw’u Bufaransa bubivuga, abaturage b’i Paris ntibemerewe kunywera inzoga ahantu hahurira abantu benshi guhera Saa Sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu kugeza Saa Moya za mu Gitondo (07:00) ku wa Gatandatu. Ibi bikazongera no gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’icyumweru, ku masaha amwe n’ayo.
Uretse ibyo, hanashyizweho n’itegeko ribuza kugurisha inzoga zo gutwara (takeaway alcohol) guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (18:00) kugeza Saa Moya za mu gitondo, mu rwego rwo kugabanya impanuka n’igitutu ku nzego z’ubuzima.
Ubuyobozi buvuga ko iyi myanzuro igamije gufasha ibitaro by’i Paris byari bimaze kugera ku rwego rwo hejuru rw’ubucucike bitewe n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije bumaze iminsi bugaragara hirya no hino ku mugabane w’u Burayi.
Umuyobozi wa polisi y’i Paris, Patrice Faure, yavuze ko ibitaro n’ubutabazi byari bimaze kugera ku rwego rwo kuba byuzuye, asaba abaturage kwitwararika mu gihe cy’ubu bushyuhe bukabije.
Ubu bushyuhe bukabije bumaze iminsi bugaragara mu bice bitandukanye by’u Burayi, bwatumye ibihugu nka Espagne, u Bwongereza n’u Bufaransa bigira ubushyuhe bwo hejuru bwa 40°C.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ibi bimenyetso bigaragaza ko imihindagurikire y’ibihe igira uruhare rukomeye mu kwiyongera k’ubushyuhe bukabije ku mugabane w’u Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!