00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Abakunzi ba manyinya bashyiriweho amabwiriza akakaye kubera ubushyuhe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 June 2026 saa 10:36
Yasuwe :

Mu gihe u Burayi bukomeje guhura n’ubushyuhe bukabije, ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, bwatangaje ko bwafashe ingamba zihutirwa zigamije kugabanya umubare munini w’abari mu bitaro, binyuze mu kugabanya no guhagarika kugurisha no kunywa inzoga mu ruhame mu bihe bimwe na bimwe by’amasaha y’umunsi.

Nk’uko ubuyobozi bw’u Bufaransa bubivuga, abaturage b’i Paris ntibemerewe kunywera inzoga ahantu hahurira abantu benshi guhera Saa Sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu kugeza Saa Moya za mu Gitondo (07:00) ku wa Gatandatu. Ibi bikazongera no gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’icyumweru, ku masaha amwe n’ayo.

Uretse ibyo, hanashyizweho n’itegeko ribuza kugurisha inzoga zo gutwara (takeaway alcohol) guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (18:00) kugeza Saa Moya za mu gitondo, mu rwego rwo kugabanya impanuka n’igitutu ku nzego z’ubuzima.

Ubuyobozi buvuga ko iyi myanzuro igamije gufasha ibitaro by’i Paris byari bimaze kugera ku rwego rwo hejuru rw’ubucucike bitewe n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije bumaze iminsi bugaragara hirya no hino ku mugabane w’u Burayi.

Umuyobozi wa polisi y’i Paris, Patrice Faure, yavuze ko ibitaro n’ubutabazi byari bimaze kugera ku rwego rwo kuba byuzuye, asaba abaturage kwitwararika mu gihe cy’ubu bushyuhe bukabije.

Ubu bushyuhe bukabije bumaze iminsi bugaragara mu bice bitandukanye by’u Burayi, bwatumye ibihugu nka Espagne, u Bwongereza n’u Bufaransa bigira ubushyuhe bwo hejuru bwa 40°C.

Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ibi bimenyetso bigaragaza ko imihindagurikire y’ibihe igira uruhare rukomeye mu kwiyongera k’ubushyuhe bukabije ku mugabane w’u Burayi.

Abakunzi ba manyinya i Paris bashyiriweho amabwiriza akakaye kubera ubushyuhe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages