00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Abantu 12 baguye mu gitero cy’abitwaje imbunda zikaze

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 7 January 2015 saa 03:46
Yasuwe :

Abagabo babiri barashe abantu banyuraga hafi y’ahakorera ikinyamakuru Charlie Hebdo mu Murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, bica abantu 12 barimo abapolisi babiri n’abanyamakuru batatu, abandi bagera kuri barindwi barakomereka ariko inzego zishinzwe umutekano zivuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera.
Aba bicanyi bakoresheje imbunda ya Kalachnikov ndetse na Lance roquette, nyuma yo gukora aya mahano bahise bahunga bakoresheje imodoka bibye hafi aho.
Charlie Hebdo ni igitangazamakuru kizwi (…)

Charlie Hebdo ni igitangazamakuru kizwi cyane mu Bufaransa, cyandika cyane ku nkuru zicukumbuye ku bavangura amoko, ku madini, politiki, umuco n’ibindi, kikaba gikunze gutanga ubutumwa gikoresheje ibishushanyo biherekejwe n’amagambo ajora ibitagenda neza.

Umutangabuhamya witwa Michel Golndenberg utuye hafi aho yagize ati “Numvise urufaya rw’amasasu, abarasaga bari bambaye imyenda y’umukara ituma batagaragaza amaso yabo, nyuma mbona binjiye mu modoka bibye aho hafi baragiye n’intwaro zabo, hari nko mu ma saa tanu n’igice z’amanywa.”

Ubu serivise zishinzwe umutekano w’igihugu zirimo zirashakisha aho abakoze ayo mahano barengeye.

Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aje kureba aho byabereye yavuze ko inzego z’umutekano zigiye gukaza umurego kurusha uko byari bimeze ndetse apolisi n’abasirikare bakaba biganje ahantu hose hahurira abantu benshi nk’ahategerwa imodoka n’ahandi…

Ntawe urigamba iki gitero ariko harakekwa intagondwa z’Abayisilamu zishamikiye kuri leta ya Kiyisilamu (ISIS), kuko mu Kwakira 2014, iki Kinyamakuru cyari cysohoye inyandiko ishushanyije kigaragaza ko izi ntagondwa zikora ubugizi bwa nabi mu izina ry’Intumwa y’Imana Muhamed.

Abanayamakuru 3 bashushanyirizaga Charlie Hebdo; Cabu, Charb na Wolinski bari mu bishwe.

Igishushanyo kivuga ku bakora ibyaha mu izina rya Mohammed

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages