00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Baranenga imigendekere y’iperereza ku bitero by’ubwiyahuzi byo mu Ugushyingo

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 17 February 2016 saa 07:42
Yasuwe :

Abarokotse ibitero by’ubwiyahuzi byo kuwa 13 Ugushingo 2015 i Paris babwiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ko inzego zishinzwe iperereza muri icyo gihugu zagaragaje intege nke mu gukurikirana imitwe y’iterabwoba yagize uruhare muri ibyo bitero.

Kuwa 15 Gashyantare, Komisiyo yashyiriweho gukurikirana icyo kibazo ivuga ko u Bufaransa bwaguwe gitumo n’imitwe y’iterabwoba maze hakicwa abasaga 130, hagakomereka 352 ndetse kuri ubu abagera kuri 35 bakaba bakiri mu bitaro.

Uhagarariye ihuriro ‘Brotherhood and Truth’, Georges Salines, ashinja inzego z’iperereza gutinda gutanga amakuru ku baburiye ababo muri ibyo bitero kuko yamenye ko umukobwa we yapfuye abikuye ku mbuga nkoranyambaga.

Sophie Dias, ufite Se waturikanywe n’ibisasu byatewe muri stade iherereye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Paris, yavuze ko yatinze kubona ibyavuye mu kizamini cya nyuma y’urupfu (autopsie) ngo amenye koko niba ari Se umubyara ndetse aho ahamagariwe, abaganga bamubwira ko bamwereka ibirenge gusa.

Benshi mu bagezweho n’ingaruka zi’ibyo bitero bashinja Polisi yo muri icyo gihugu kutabaha ubufasha bwihuse byaviriyemo bamwe urupfu nk’uko France24 yabitangaje.

Leta y’u Bufaransa yavuze ko abasaga 4000 babana n’ibikomere ndetse n’ihungabana kubera amaraso menshi yamenetse muri icyo gihugu guhera mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Abarokotse ibitero by'i Paris ndetse n'ababuriyemo ababo bashinja uburangare inzego z'iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages