00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Cathédrale Notre-Dame iri guhabwa isura iteye ubwuzu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 December 2023 saa 09:41
Yasuwe :

Cathédrale Notre-Dame de Paris iri mu byiza nyaburanga by’u Bufaransa, iri guhabwa isura iteye ubwuzu mbere y’uko ibikorwa byo kuyivugurura birangira tariki ya 8 Ukuboza 2024 nk’uko byategujwe na Perezida Emmanuel Macron.

Iyi nyubako imaze imyaka 860, yafashwe n’inkongi y’umuriro muri Mata 2019 ubwo igice cyayo cyo hejuru cyavugururwaga, irangirika bikomeye, hafatwa icyemezo cy’uko ibikorwa byayo byose bihagarara, ikavugururwa bwangu.

Icyo gihe, Perezida Macron yarayisuye, atangaza ko gushya kw’iyi nyubako ari igihombo gikomeye ku gihugu, kuko iri mu byiza byacyo bihuruza abaturuka hirya no hino ku Isi. Yasabye ko ivugururwa, anatanga isezerano ry’uko Leta izatanga umusanzu wayo ushoboka kugira ngo iki gikorwa kibe.

Guhera mu 2021, igikorwa cyatangiye ku mugaragaro. Nk’uko CNN ibivuga, urwego Rebuilding Notre Dame de Paris rushinzwe kuvugurura iyi nyubako tariki ya 13 Ukuboza 2023 rwasezeranyije Inteko Ishinga Amategeko ko muri Nyakanga 2024 igisenge hafi ya cyose kizaba cyaramaze kubakwa.

Rwagize ruti “Mu gihe cya hafi y’imikino ya Olympique (Nyakanga), turateganya gukura ibikwa ku gice cyo hejuru, tukuzuza hafi igisenge cyose kugira ngo Abanya-Paris n’abashyitsi baturuka hirya no hino ku Isi baze barebe uko katedarali iri hafi gufungurwa.”

Uru rwego rusobanura ko hari ibigo 250 byahawe inshingano yo kuvugurura iyi nyubako birimo iby’ababaji, abubakisha amabuye, abubaka ibikwa, abakora ibibumbano, abarimbisha ibikoresho bya zabahu, abubakisha ibirahuri n’abandi benshi.
Umunya-Suède witwa Stephan Book yagiye gusura iyi nyubako mu gihe ikivugururwa, atangariza iyi televiziyo y’Abanyamerika ko yishimiye kubona igikorwa kigeze kure, kandi kikaba kiri gukoranwa ubuhanga budasanzwe.

Book yagize ati “Birahebuje kubona uburyo ikintu cy’agaciro k’amateka kiri kuvugururwa kandi gahunda yo kubikora ikaba mu myaka itanu yose. Ni nk’igihe Kennedy [wayoboye Amerika] yavugaga ko abantu bagiye kujya mu kwezi.”

Biteganyijwe ko igikorwa cyo kuvugurura iyi nyubako kizatwara hafi miliyoni 700 z’amayero zose zizava mu nkunga ya miliyoni 846 z’amayero yaturutse mu bihugu 150. Azasigara, azakoreshwa mu nyungu za Cathédrale nk’uko Philippe Jost uri mu bayobozi b’uru rwego yabitangaje.

Ubwo igikorwa cyo kuvugurura iyi Cathédrale kizaba cyuzuye, abantu barenga miliyoni 14 bazayisura, barebe uko igaragara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages